Kwibuka 25

Today marks the 25th commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda. I stand with all Rwandans for the remembrance of our lost families and to continue building the nation. Here is a small poem I called “My little Heaven” and I will leave it in Kinyarwanda for its deep meaning. I dedicate it to you, Rwanda. Strength to everyone… #Kwibuka25

JURU RYANJYE.

Juru ryanjye ijoro ni ryinshi
Ndabona ryananiwe gutana
Ryange ryire rishyire kera
N'uwarisibiza na karindwi
Ntabwo naganya amanywa cyane
Dore mbikiriwe n'inyenyeri
Isumbya izuba n’izindi kwaka!

Reka nkurebe niruhutse
Nibiba ngombwa ninanure
Imyaka isaga ishyano ryose
Ngenda mpimba nihunga
Inkike zose zitanshaka
None ng’aka agahugu kanjye
Turagataha kakadukunda
Kabe gatoya kakadukwira
Inkeke yindi ni iy’iki
Ko ijuru ryanjye rikinguye!