NONE N'EJO

Ushaka ko ngukunda none n’ejo nkazongera

N’ejo nkazongera ayiwe ayiwe n’ejo nkazongera

Njye ndi umukobwa, umukobwajana

Ndi umukobwa, umumararungu

Ndi umuringa umuriza aboro

Abega bambariye itabaro

Ndi inda ibyara abo batabazi

Mpuza impinga ingoma ibihumbi

Ndi umutoranyirizwa intwari

Ngaho twara uzanshyikira

Ushaka ko ngukunda none n’ejo nkazongera

Ushaka ko ngukunda none n’ejo nkazongera 

Ushaka ko ngukunda none n’ejo nkazongera

Ushaka ko ngukunda none n’ejo nkazongera

N’ejo nkazongera ayiwe ayiwe n’ejo nkazongera

Njye ndi umukundwa, umuzirankoni

Nkaba umusanganizwabisabo

Ndi iribori ryo ku mukondo

Inyanja ituje umumenyamuntu

Nteretse amaso washishimuka

Ngoroye amaboko wanarigita

Ndi umurangamirwa ubu none

Intore intwaye ikariza imanzi

Zikarira zindirimba…

Ngo uriya ni nde wajimije itabaza ryanjye?

Mbese uriya ni nde wajimije itabaza ryanjye?

Uriya ni nde wajimije itabaza ryanjye?

Ngo ese uriya ni nde wajimije itabaza ryanjye?