MUREZI NKUNDA

Murezi mwiza woza ubwenge

Ngabo dukinga ubujiji buje

Hora nkubwire njye nshize ubwira

Ubwiza bwawe mbubwire bose

Abato batuze bageze aho uri.

Ndavuga ubwiza mvuge ubwo bwema

Ndavuga umurava mvuge urukundo

Ndavuga inyifato mvuge imyato

Ndavuza impundu mpuruze bose

Zihinde induru zikaranya ibibondo.

Humura shenge uko uvunika ndabizi

Uko uzinduka kare cyane ngo uhure nanjye

Uko utoba za ngwa ntiwinube

Uko abatabizi basuzugura umurimo wawe

Uko witanga ari nako utanga

Umushahara ugatinda ucyitanga

Utigambye utinubye, utitaje utanasibye.

Ari abacuruzi n’abacuranzi

Ari abavuzi bavura indwara

Ari abo bera bazobereye

Bakora byinshi birenze ubwenge

Bose urabahiga mbikubwire

Kuko ubwo bwenge babuvomye iwawe.

Kuvuga ibyawe bisaba iminsi

Ninsubizwa ijambo nzasubira

Unsabire nanjye amasomo atsindwe

Nkomeze kurata ibyiza byawe

Kuko uri mwiza murezi nkunda.

“Murezi nkunda” was written 13 years ago. Celebrating teachers around the world.